From: Agnès Murebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Date: April 18, 2014 at 2:19:17 EDT
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Kizito Mihigo asanga u Rwanda rugomba "isomo ry'urukundo"
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Mwaramutse,
Uyu munsi nifuje kongera kumva ibyo Kizito Mihigo yabwiye ishanteri y'abanyamakuru ejobundi taliki ya 14 Mata 2014, cya gihe abapolisi bamwerekana, nyuma y'aho benshi twari twacitse ururondogoro twibaza aho uyu mwana aherereye kandi niba ari amahoro.
Niyemeje kandi kwandukura ibyavugiwe muri iki kiganiro cyamaze umunota umwe n'amasegonda 52, ari ibyavuzwe n'abapolisi bombi bari bamuri iruhande, ibibazo abanyamakuru bamubajije n'ibyo Kizito yabashubije.
Umva
Umupolisi 1:
"Ng´uyu Kizito Mihigo nk uko twababwiye"
Umupolisi 2: "ikibazo kimwe wenda kugira ngo abone kugenda, mwifuje kumubona..."
Umunyamakuru 1: "ni iki yatubwira ku byo bamushinja cg bari bamurege mu rukiko?"
Umupolisi 2:"abantu bakeneye kumva uburyo watangiye kwinjira mu gukorana n'imitwe igamije guhungabanya umutekano w´u Rwanda"
Umunyamakuru 2: "ese arabyemera?"
Kizito Mihigo:"
Ndizera ko tuzagira umwanya wo kubirambura abantu bakumva uburyo byagenze ngo bigere ku bintu byo bababwiye, icyo nababwira ni uko nari nziranye n'aba... n'umuntu umwe, witwa Jerali, Niyomugabo, muranamuzi nagiye mutumira mu biganiro byanjye byo kuri television, hanyuma aza kuu, aza gutuma menyana n'undi muntu, umuntu rero wakoranaga n'iyo mitwe, biza gutuma tuganira ibiganiro bibi; ibiganiro bisebanya, bisebya leta, ibiganiro bii, bibibibi, bikora ibyaha bababwiye. Ibyo biganiro rero ni byo nakoreyemo ibyaha byose, ibiganiro byo kuri Skype no kuri Watsup. Nta rundi ruhare urebye nigeze ngira, aliko nizere ko tuzagira umwanya wo kubiganira birambuye, kandi ndizera koo, ikintu naboneraho,... bakabajyana mu ngeso mbi no mu bintu bikomeye.
Ikibazoo, amasomo yandi numva igihugu kigomba kubona, aliko ndizera ko tuzabirambura umwanya uzaboneka, ni uko abanyarwanda bagomba kwiga urukundo, gukundana. Abantu bakiga gukundana, hakaba, urukundo rukima mu Rwanda...
Abanyamakuru bose hamwe: "Bihuriye he n'igisubizo cýurupfu?"
Iki kibazo nta gisubizo cyabonye igisubizo kuko abapolisi bahise bajyana Kizito.
Biri kuri youtube, aho byashyizwe nakigalihits
http://m.youtube.com/watch?v=OA8cfZ0kl8g
Envoyé de mon iPad
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.